ANNONCES:
Actualités

”N’uwagaciro”komisiyo y’ubutabera n’amahoro yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore,kigali kuwa 07 werurwe 2025

Tariki ya 07 werurwe 2025,komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore.Yifatanyije n’abakozi ba komisiyo y’abepiskopi muri rusange ndetse n’abanyeshuri ba TCC Nduba bagize club yo kurwanya ihohoterwa.
N’umunsi wabimburiye n’igitambo cya misa cyabereye muri Centre Missionaire Lavigerie, nyuma y’igitambo cya misa hakurikiyeho umutambagiro w’abari n’abategarugori bakira Urugori.
Mubiganiro byatanzwe na Padiri Kayisabe ,umunyamabanga wa Komisiyo y’abepiscopi ,Padiri Valens umunyamabanga wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro,Madam Consolate wavuze mw’izina ry’ababyeyi ndetse na Placide Uwimana wavuze ahagarariye abagabo bose bahurije kugaciro gakomeye kumugore muri kiliziya,mu muryango ndetse no mubuzima bwa buri munsi.
Abanyeshuri batanze ubutumwa bwabo bugaruka kugaciro gakomeye k’umugore babinyujije mundirimo,umuvugo ndetse nudukino.
N’UWAGACIRO

 

Laissez un commentaire

Votre commentaire
.