ANNONCES:
Actualités

NOVENI ITEGURA UMUNSI WO KWIBUKA NO GUSABIRA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

Bakristu bavandimwe,

Tubaramukije mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu kandi twifatanyije n’umuryango nyarwanda wose muri iki gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 31 abavandimwe bacu bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iki ni igihe cyo kuzirikana ku buzima bwabo n’umurage badusigiye.

Uwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagennye ko uba umunsi wihariye wo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’abakristu rero, ni ngombwa ko duhuza isengesho ribatura Imana kugira ngo urumuri rwayo rubarasireho. Aya masengesho y’iminsi 9 (Noveni) agamije gufasha abakristu bateraniye hamwe cyangwa se umuntu ku giti cye kwiyumvamo isano ikomeye dusangiye n’aba bavandimwe bacu badutanze kuva kuri iyi si. Turazirikana kandi ubugome ndengakamere bwahekuye igihugu cyacu tugasaba ngo ntibizongere ukundi mu buzima bw’Abanyarwanda ndetse n’ahandi hose ku isi. Iri sengesho ridufashe twese kongera kwiyumvisha agaciro k’ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu; tuzirikane ko Imana ari yo soko y’ubuzima. Nta n’umwe wemerewe kwambura undi ubuzima.

Ku munsi nyirizina wo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abakristu batura Igitambo cy’Ukaristiya, hagategurwa amasengesho rusange yihariye, kandi aho bishoboka bagasura Urwibutso rubitse imibiri y’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bakahasengera kandi bakabaha icyubahiro.

Tubararikiye rero gukora iyi Noveni haba umuntu ku giti cye, mu miryango yacu, mu miryango remezo, mu makoraniro y’abasenga, mu ngo z’Abasaserdoti n’iz’Abiyeguriye Imana. Iri sengesho rizadufashe guhumuriza abagifite ibikomere bikomoka kuri aya mateka yacu kandi tubashyigikire mu rugendo rw’ubudaheranwa. #Twibuke twiyubaka#

Icyitonderwa:

Iyi Noveni izakorwa kuva tariki ya 24 mata kugeza kuya 2 Gicurasi 2025

Abazakora iyi Noveni bazabe bafite Bibiliya Ntagatifu n’igitabo cy’umukristu.

 

 

UMUNSI WA MBERE: KUWA KANE TARIKI YA 24 MATA 2025
  • Indirimbo: I 17: Nazutse turacyari kumwe (Reba mu Gitabo cy’umukrisitu, urup. 326)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urup. 132)
  • Ijambo ry’Imana: 1Tes 4, 13-18
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Imbere y’urupfu, ntidukwiye guheranwa n’agahinda nk’abandi batizera izuka ry’abapfuye muri Yezu Kristu.

Imbere y’urupfu, ntidukwiye guheranwa n’agahinda nk’abandi batizera izuka ry’abapfuye muri Yezu Kristu. Ishingiro ry’ukwemera kw’abakrisitu ni uko Yezu Kristu yapfuye akazuka, akaba aganje mu ikuzo ry’Imana Data. Isezerano kandi dufite ni uko azazura abamwizeye bose bakazabana na We iteka.

Uko kwizera Yezu Kristu wazutse ni ko gutuma tudaheranwa n’ishavu n’agahinda kubera n’abacu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ukuzuka kwe kutwereka ko ubuzima bw’abacu butazimanye n’urupfu bapfuye.

Yezu Kristu wemeye gupfira abanyabyaha kugira ngo aturonkere imbabazi z’ibyaha byacu, natubuganizemo inema yo guca ukubiri n’ikibi iyo kiva kikagera, cyo soko yo kuvutsa ubuzima abavandimwe bacu, maze duharanire kubana kivandimwe nk’abana b’Imana by’ukuri.

Umugambi: Kwirwanyamo no kurandura umuzi w’ikibi cyose cyatuma havuka igitotsi mu mibanire yanjye n’umuvandimwe wanjye.

(Akanya gato ko kuzirikana)

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

 

 

UMUNSI WA KABIRI: KU WA GATANU TARIKI YA 25 MATA 2025
  • Indirimbo: X 8: Gwiza umubano mu bantu (Reba igitabo cy’umukrisitu, urup. 386)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup. 132)
  • Ijambo ry’Imana: (Lk 10, 29-37)
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Mu mugani w’Umusamariya w’impuhwe, Yezu atugaragariza neza mugenzi wacu uwo ari we kandi akatwigisha uko tugomba kumubanira.

Imana itugaragariza ko tudashobora kuyikunda, Yo itagaragara, mu gihe tudakunda mugenzi wacu tubona, tubana na we buri munsi (1Yh 4,19-21). Bityo, ntidushobora kuzaronka ubwami bw’ijuru mu gihe cyose twirengagiza ubuzima bwa mugenzi wacu Imana yadushyize iruhande, kuko ariwe shusho yayo tureba.

Bavandimwe, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakorwaga, abantu benshi harimo n’abakristu ubwacu, twaratsinzwe, duteshuka ku muhamagaro w’Ijambo ry’Imana   ryaduhamagariraga gutabara bagenzi bacu bari mu kaga, bahigwaga, bicwaga urw’agashinyaguro. Gusa hari n’abandi babaye intangarugero, bitangira abahigwaga, barabahisha, babafasha guhunga, mbese bababera abavandimwe beza. Abo ni abo gushimwa, ariko batubere n’urugero rw’ubuvandimwe nyabwo.

Iyi Noveni nitubere umwanya wo kongera kunagura ubuvandimwe dufitanye, dukomora ku Mana Umubyeyi wacu twese. Ni ukongera gusubiza umutima impembero, tukazirikana umuhamagaro dufite wo kugaragariza umuvandimwe wacu urukundo n’impuhwe, kumutabara ari mu kaga, kumufata mu mugongo igihe yagize ibyago. (Akanya gato ko kuzirikana).

Umugambi: Kwimakaza ubuvandimwe bwa gikristu mu buzima bwacu bwa buri munsi, gufashanya no kunga ubumwe.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

UMUNSI WA GATATU : KU WA GATANDATU TARIKI YA 26 MATA 2025
  • Indirimbo : Z 123 (122): Amaso yacu twayahanze Imana ( Reba Igitabo cy’umukristu, urup.462)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urup.132)
  • Ijambo ry’Imana: Izayi 26, 7-19
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Amizero y’ubuzima bwacu ari muri Nyagasani Yezu Kristu.

Mu nyigisho y’Umuhanuzi Izayi turabonamo ko abantu bapfuye bizeye Imana ihoraho, bazongera kubaho. Mu murongo w’uko kwemera, nta kintu na kimwe cyagombye kutudurumbanya kuko turi abagenerwamurage b’Uhoraho kuva isi yaremwa.

Ayo mizero yose yo mu Isezerano rya Kera aruzuye rwose mu Isezerano rishya muri Yezu Krisitu Umwami wacu. Nta handi tuzahungira, nta handi tuzabona amahoro, uretse muri Yezu Kristu, Umwami w’amahoro.

Bavandimwe, uko kwizera dufite k’uko abari mu mukungugu bazakanguka basabwe n’ibyishimo, ni ko gutuma dutakambira Nyagasani ngo akomeze gutuza mu mahoro ye abacu bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tumusabe kandi kugira ngo abagoswe n’imibabaro n’imiruho yo muri iyi si batewe no kubura ababo barangamire Yezu Kristu wazutse maze abahe ingabire ze zo gutsinda ibibarushya byose.

(Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi:  Mu bihe by’amage, turangamire Nyagasani, we uduha imbaraga zo gutsinda Sekibi.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukristu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

 

 

UMUNSI WA KANE: KU CYUMWERU TARIKI YA 27 MATA 2025
  • Indirimbo: Z 133(132): Mbega ngo biraba byiza (Igitabo cy’umukristu, urup. 466)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup. 132)
  • Ijambo ry’Imana: 1Pet 3, 8-9
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Abana b’Imana barangwa no kunga ubumwe.

Ubumwe bw’abana b’Imana ni wo murage ukomeye Umwami wacu Yezu Kristu yasigiye abe. Bimwe mu bimenyetso biranga abafitanye ubumwe ni ukubabarana, gukundana, kugirirana imbabazi, kwicisha bugufi no kutitura mugenzi wawe inabi yakugiriye. Kwitura inabi uwayitugiriye ni ikintu gishobora kubangukira umutima wacu ariko kikawica cyane. Guhitamo kutitura inabi ni ukwiyemeza intego ikomeye ariko ifitiye akamaro ubuzima bwacu kimwe n’ubw’abacu.

Bavandimwe, gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe ni byo bigomba guhora biranga abana b’Imana nyakuri.  Mu mateka yacu ya gikrisitu mu Rwanda, byaragaraye ko abatari bake batsinzwe mu kugira iyo ndangagaciro ya gikrisitu, kuko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare utari muto waranzwe n’amacakubiri, kwikunda no kwikanyiza, ndetse no kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabibigamije kuvutsa bagenzi babo ubuzima, bibagirwa isano y’urukundo n’ubuvandimwe bafitanye.

Ubu rero tumenye ko guteshuka kuri iyo ndangagaciro y’ubumwe bikururira akaga gakomeye umuryango w’abantu, abantu bakimura Imana bakimika Sekibi, imibanire hagati yabo ikarushaho kugorana.

 (Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi:  Dushishikarire gukumira no kwirinda ingengabitekerezo y’amacakubiri n’ubugome mu mibanire yacu.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

UMUNSI WA GATANU: KU WA MBERE TARIKI YA 28 MATA 2025
  • Indirimbo : Y 1: Abahire ( Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup. 398)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urupapuro 132)
  • Ijambo ry’Imana: Lk 6,20-26)
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Yezu ni we utwigisha imyitwarire iboneye kugira ngo tuzaronke ubugingo bw’iteka

Guhirwa muri iyi si bivuze iki ? Ubuzima bw’uwahiriwe n’isi buba bumeze bute ? Guharanira ihirwe ry’ijuru bidusaba iki ? Biradusaba kubura amaso tukayarenza ibyitwa ibyishimo n’umunezero wo kuri iyi si ? Kugira ubuzima bwiza kuri iyi si ni byiza ariko guharanira kuzanezerwa mu bundi buzima birushijeho kuba byiza.

Yezu adukangurira ko niba dushaka ibyishimo birambye, tugomba kurarikira ingororano nyinshi yo mu ijuru kurusha guharanira ingororano yo ku isi. Dukwiye gukora iki cyangwa kwitwara gute kugira ngo tutazabura ingororano mu ijuru ? Pawulo Mutagatifu atugira inama yo kugira umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, ukwiyumanganya, kwihanganirana, kubabarirana. Ariko ikiruta byose ni ukugira urukundo ruzaduhuriza twese mu butungane (Kol 3,12-14).

Bavandime, aka ni akanya ko kongera gutekereza kuri ziriya ngingo aduhishuriye, tukisuzuma tukareba niba imyitwarire n’imigirire yacu bidushyira cyangwa biduheza mu mubare w’abahiriwe.

(Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi : Dutege amatwi Yezu Krisitu mu buzima bwacu bwa buri munsi kugirango turusheho kunogera Imana n’abantu.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

 

UMUNSI WA GATANDATU : KU WA KABIRI TARIKI YA 29 MATA 2025
  • Indirimbo : Z 136 (135) : Urukundo rwe ruhoraho iteka (Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup.467)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urup. 132)
  • Ijambo ry’Imana: Abanyaroma 12, 14-21)
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Yezu ni we rugero rwacu mu gutsindisha ikibi icyiza.

Inzira Yezu yahisemo kandi yaje kutwereka ni inzira y’ukwicisha bugufi, yo koroshya no kwitanga yitangira abantu bose.  Yezu araduhamagarira kumurangamira no kumwigana ingiro n’ingendo kugirango twubakane na We isi y’ubutabera, amahoro n’urukundo. Koko Yezu ni Nyir’impuhwe na Nyir’ineza.

Bavandimwe, isi yacu ikeneye kugana iyo nzira Yezu yaduhangiye; inzira y’urukundo, y’amahoro, y’ineza, y’impuhwe no kwitangira abandi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umunzani wapimye ubumuntu bwacu n’ubukrisitu bwacu. Buri wese yisuzumye neza yamenya aho uwo munzani uhengamiye mu buzima bwe no mu bukristu bwe. Ubukristu ni impano nziza Nyagasani yaduhaye, ni ubukungu butagereranywa; nyamara tubutwaye mu tubindi tumeneka ubusa (2Kor 4,7). Ibyo rero bidutere kwiyoroshya bamwe imbere y’abandi. Pawulo Mutagatifu abitubwira agira ati: «mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe» (1Kor 4,7).

Muri uyu mwanya w’isengesho, buri wese niyisuzume arebe niba yoroshya kandi akiyoroshya, niba acisha make, akagendera kure induru, imyiryane n’intonganya, akaba ashyira imbere amahoro, ubutabera n’urukundo.  (Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi: Nitube abagabuzi b’amahoro Yezu Krisitu yatuzaniye, ahari urwango tukashyire urukundo.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

UMUNSI WA KARINDWI : KU WA GATATU TARIKI YA 30 MATA 2025
  • Indirimbo : Z 85(84) : Uhoraho twereke impuhwe zawe (Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup. 443)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urupapuro 132)
  • Ijambo ry’Imana: Mt 5, 23-24; Mt 18,21-22
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Imbabazi zibohora uzisaba n’uzitanga, bikimakaza amahoro.

Muri iyi si dutuye, imibanire y’abantu n’abandi irangwamo kenshi guhemukirana n’amakimbirane anyuranye. Imibanire idahwitse hagati y’abavandimwe, ibabera inkomyi mu mibanire yabo n’Imana. Twigishwa ko gusaba no gutanga imbabazi bigeza ku byiza byinshi. Ni icyomoro cy’inabi. Ahatari imbabazi, inabi irakura, ikagara, ikaba uruhererekane kugeza mu bisekuru byinshi. Imbabazi zisabwe kandi zigatangwa zihosha amakimbirane nta maraso amenetse, zigatuma abantu bongera kwizerana no gusabana, ziruhura umutima, zikagarura umwuka w’amahoro kandi zoroshya umutwaro ku muntu uzisabye n’uzitanze. Muri aya mateka yacu ya nyuma ya Jenoside, dufite ubuhamya bwinshi bwerekeranye n’umuti utangwa n’imbabazi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cyacu, twese turasabwa komorana ibikomere, tugira ubutwari bwo gutera intambwe yo gusaba imbabazi n’iyo kuzitanga tubikuye ku mutima. Ntitwabyishoboza rero tutabishobojwe n’ingabire za Yezu Kristu, we pfundo ry’ubwiyunge bw’Imana n’abantu.

(Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi: Niyemeje gusenya ibikuta byose bintandukanya na mugenzi wanjye.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

 

UMUNSI WA MUNANI: KU WA KANE TARIKI YA 1 GICURASI 2025
  • Indirimbo: D 23: Twe abayoboke ba Yezu Krisitu (Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup.274)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urupapuro 132)
  • Ijambo ry’Imana: Rom 8, 31-39
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Nta gishobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu.

Mu buzima busanzwe muri iyi si ya none, usanga urukundo hagati y’abantu ari mpa nguhe, rushingiye ku nyungu. Iyo umwe ahemutse, rwa rukundo rurakonja cyangwa se rukazima. Ku Mana, siko bimeze. Imana iradukunda cyane bigeze ubwo iduha Umwana wayo w’ikinege kugira ngo tutazacibwa, ahubwo tuzagire ubugingo bw’iteka.

Uwamenye uburyo Imana imukunda, ntakangwa n’ingorane zitabura muri ubu buzima, ntacibwa intege n’umusaraba ahetse, ahubwo arushaho kubona uburyo Nyagasani amuri hafi, bikamukomeza, na we agakomeza urugendo rwe yemye. Inzira nyayo y’ubukrisitu ni ukwakira urwo rukundo no kurusangiza abo tubana, tubagaragariza ibikorwa by’urukundo. Ubukristu ntibuburana n’ingorane z’umusaraba.

Nubwo tunyura muri byinshi bishaririye, ibiduca intege n’ibyatugaragarira nk’aho Imana yatuvanyeho amaboko nko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, nta gikwiye kudutandukanya n’Urukundo rwa Kristu. Urukundo rw’Imana kuri twe, ni urw’igihe cyose n’iteka ryose.  Imana yatweretse ko urukundo rwayo kuri twe rudashirana n’ubuhemu bwacu. Mu gihe duhemutse, Yo ikomeza kuba indahemuka kuko idashobora kwivuguruza (2Tm 2, 13).

(Akanya gato ko kuzirikana)

Umugambi: Twishingikirize urukundo rw’Imana idukunda, tureke kwiheba no gucika intege imbere y’ibigeragezo duhura nabyo mu buzima bwacu bwa gikrisitu.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

UMUNSI WA CYENDA: KU WA GATANU TARIKI YA 2 GICURASI 2025
  • Indirimbo: K 11 : Uduhe kumenya ubwenge ( Reba Igitabo cy’umukrisitu, urup.334)
  • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
  • Dawe uri mu ijuru
  • Ngwino Roho Mutagatifu
  • Isengesho ryo gusaba amahoro (Reba igitabo cy’umukrisitu, urup. 132)
  • Ijambo ry’Imana: Gal 5, 22 – 25
  • Umuyoboro w’ibitekerezo byo kuzirikana: Umukrisitu nyawe ni uwera imbuto z’urumuri.

Mu mateka ya muntu yagiye agirana n’Imana, Imana yakomeje kumuba iruhande igamije kumunyuza mu nzira iboneye. Yezu Kristu, mu kurangiza ubutumwa bwe hano ku isi, yasize adusezeranije Roho Mutagatifu uzatubwira ibyo yavuze byose kandi agakomeza kutumurikira mu rugendo rwacu rwa gikrisitu.

Kuba umuyoboke nyawe wa Yezu, ni ukurangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu ari zo: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubudacogora, urugwiro, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza n’ubwizige.

Muri iki gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, dukwiye gushishikarira kuba abakrisitu nyakuri, tugaca ukubiri n’ibikorwa by’umwijima birimo kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, inzika, amakimbirane, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi byose bihembera urwangano n’inabi.  Ubugome bwose buhabanye n’Ivanjili ya Yezu Kristu. Kwihisha inyuma y’ubukristu hanyuma tugakora ibihabanye n’iryo zina ni ugutandukira.

Roho Mutagatifu nadufashe twese tube abakristu bazima, abakristu bafite umutima ukeye, abakristu batanyuranya n’Uwabacunguye. (Akanya gato ko kuzirikana).

Umugambi: Guharanira kwerera abo tubana imbuto za Roho Mutagatifu twahawe.

  • Isengesho ryo gukunda
  • Ndakuramutsa Mariya
  • Hubahwe Imana Data
  • Isengesho ryo gusabira abapfuye (Kwifashisha Igitabo cy’umukrisitu, urup.137)

Indirimbo isoza

‘’Nyagasani bahe iruhuko ridashira, maze urumuri ruhoraho rubamurikire, baruhukire mu mahoro’’.

© CEJP RWANDA 2025

Laissez un commentaire

Votre commentaire
.